
The Official X handle of Musanze District | Northern Province | Government of Rwanda | Toll free: 4042 | Email: [email protected]
Musanze, North Rwanda
Joined August 2011
- Tweets13.9K
- Following1.4K
- Followers50.4K
- Likes10K
Ku wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026, hazatorwa abagize Komite Nyobozi y'Akarere na Biro y'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze. Menya abagize Inteko Itora.
#Amatora2026
FOBASI ya Rutemba mu murenge wa Cyuve, ni mwe muri site zitanga icyizere cyo kuzabona umusaruro mwiza w'ibigori, udufasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Uyu munsi, Minisitiri @Dominiquehab n'abandi bayobozi bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Munyaneza Jean Maurice, basuye Site ya FOBASI ya Rutemba mu Cyuve, ihinzweho ibigori kuri Ha35.6, mu rwego rwo gukurikirana uruhare rwa FOBASI mu kongera umusaruro w’ibiribwa.
Musanze District retweeted
"Ubu niyo napfa najya mu ijuru ndumva ntunganye. ubuzima butarimo Imana mbubara nko gupfa uhagaze." Shaffy @kibehosanctuary @oswaki @IGIHE @rbarwanda
Abajyanama rusange 8 b’Akarere ka Musanze batowe ni aba bakurikira (uhereye i buryo):
1.Kayiranga Theobald
2.Berwa Marie Grace
3.Amizero Gisele
4.Marushimana Yassin
5.Uwamakuza Marie Claire
6.Ndayambaje Micheal
7.Dr Manirere Jean D’amaour
8.Nishimwe Dedan
Musanze District retweeted
FOBASI ya Rutemba, umurenge wa Cyuve @MusanzeDistrict ibigori biratanga icyizere.
Muri aya masaha, Abagize inteko itora Abajyanama rusange 8 b'Akarere bari guhitamo inyangamugayo zizabahagararira mu Nama Njyanama y'Akarere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatandatu, muri Stade Ubworoherane hari kubera amatora y’Abajyanama rusange 8 b’Akarere ka Musanze. Abakandida bari kugeza imigabo n'imigambi yabo ku nteko itora. Iki gikorwa kiyobowe n'abakorerabushake b'amatora.
Muri GS Nyakinama TSS hatangijwe yubile y'imyaka 100 ishuri rimaze rishinzwe.
Uyu munsi, muri GS Nyakinama TSS hatangijwe yubile y'imyaka 100 ishuri rimaze rishinzwe. Muri uyu muhango wayobowe na P. Félix UWIMANA, MIC, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyakinama wari intumwa y'umwepiskopi wa @RuhengeriDioces, abanyeshuri biteguye neza bahawe amasakramentu y'ibanze
Uyu munsi, Minisitiri @Dominiquehab n'abandi bayobozi bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Munyaneza Jean Maurice, basuye Site ya FOBASI ya Rutemba mu Cyuve, ihinzweho ibigori kuri Ha35.6, mu rwego rwo gukurikirana uruhare rwa FOBASI mu kongera umusaruro w’ibiribwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20/11/2026, mu Murenge wa Muhoza habereye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abaturage n’uruhare rwabo mu kurwanya inkongi. Minisitiri wa @RwandaLocalGov @Dominiquehab yitabiriye ubu bukangurambaga.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dominique Habimana n'abandi bayobozi basuye zimwe mu nyubako zo mu Mujyi wa Musanze, harimo n'ikorerwamo n'abahoze bacururiza muri #GOICO, agenzura ingamba zashyizweho zo gukumira inkongi y’umuriro n'uko zubahirizwa.
Ku Kigo cy'Urubyiruko; Abahuzabikorwa ba @RwandaWomen, @RwandaYouth, @ncpdrwanda n'Abajyanama mu miyoborere bari guhugurwa na @NARwanda ku miyoborere myiza idaheza yegerejwe Abaturage hifashishijwe ikarita Nsuzumamikorere n'Amabwiriza ku ruhare rw'Abaturage mu bibakorerwa.
A clean school environment promotes students’ well-being and boosts academic performance. At GS Kampanga in Kinigi Sector, a school garden was established to support the school feeding programme, improve learners’ nutrition, and foster a healthier learning environment.
Kwita ku isuku y'ikigo cy'ishuri bijyana no kwita ku mibereho myiza y'abanyeshuri, hategurwa ubusitani bwunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Aha ni kuri GS Kampanga mu Murenge wa Kinigi.
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere, Ngendahayo Jean yashimiye umufatanyabikorwa R&N Connection Ltd, amwizeza ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi bw'ikawa. Yasabye abahinzi kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo, ibarinda ibihombo bituruka ku biza.
Kuri uyu wa kane, ku bufatanye na Companyi R&N Connection Ltd itunganya ingemwe z'ikawa, kuri site ya Nturo yo mu murenge wa Rwaza hatewe ingemwe z'ikawa 1200, ku buso bungana na Ha 0.5. Muri ubu bufatanye, biteganyijwe ko hazaterwa ingemwe 175,000 muri Rwaza, Remera na Gashaki.
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Bwana Munyaneza Jean Maurice yitabiriye Inama Isanzwe ya Komite y'Ubuzima muri @Ruhengerirefer1 iyobowe na Perezida wa Komite, Bwana BAGIRUWIGIZE Emmanuel. Bari kuganira ku ngingo zijyanye no kwihutisha Iterambere ry'Ibitaro.
Kuri uyu wa Kane, muri @Ruhengerirefer1 hateraniye Inama Isanzwe ya Komite y'Ubuzima.
Iyobowe na Perezida wa Komite, Bwana BAGIRUWIGIZE Emmanuel, bakaba barimo kuganira ku ngingo zitandukanye zijyanye no kurushaho kwihutisha Iterambere ry'Ibitaro n'iry'Igihugu muri rusange.
2
1,409
Ibiganiro byahuje Akarere ka Musanze n'
Itsinda ry'Abanyeshuri n'Abarimu bo muri Kaminuza ya Gisirikare y'u Rwanda byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa politiki za Leta, hibandwa ku buhinzi, uburezi, ubuzima n’izindi nzego z’ingenzi mu mibereho y'abaturage.
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Bwana Munyaneza Jean Maurice yakiriye Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda, bari mu rugendo shuri rugamije kubafasha gusobanukirwa mu buryo bufatika ibyihutirwa mu iterambere ry’u Rwanda.
Abajyanama Batanu b'abagore bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze batowe ni:
1.Umuhoza Diane
2.Nyiramugisha Denyse
3.Mubirunyoye Eugenie
4.Ishimwe Aline
5.Kayitesi Juliette













































































