Pinned Tweet
🛑 Amashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aho minister Balaam yategetse ko umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw'Akarere (District Education Officer – DEO) muri Uganda atabwa muri yombi ndetse agahagarikwa ku mirimo ye, akekwaho gutanga imibare itari yo ku mubare w'abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta.
Abantu bamwe bakomeje kwibaza niba byari bikwiye ko afatirwa mu ruhame na camera zihari cyangwa niba yari buze gutumizwa akisobanura.
Abandi bagakomeza kwibaza impamvu minister Balaam agendana na camera aho agiye hose .
Iyi video ni iyu munsi 👍
I like classical music 🎶
This is what retiring with dignity looks like. You get to spend more time doing what you love and inspire a younger generation along the way. Bravo honorable @_MakuzaBernard
1
4
Dukome urushyo ark dukome ni ngasiri 🤷
Ababosi basaba abakobwa ko baza gukorera akazi cg ama document mu rugo 🤔
Kucyi abakobwa babyemera buriya ubwo si ukwishyira muri risk ???
Umwanzuro, kuba umukobwa yagusuye ntibivuze ko yakwemereye Kandi RIB iri maso, urabe wumva mutima mucye wo mu rutiba 🤣
1
98
Ubu nuyu munsi ugiye gusiba kujya gusenga wifurire imyenda ubundi ngo wumve indirimbo za gospel 🤌🙈
2
63
🛑 UDUSHYA:
Dusubire inyuma ku itariki ya 25, Kanama 2026 aho Itsinda ry’abantu bakekwaho ubujura muri Misiri ryafashwe na kamera ririmo gukora ubujura budasanzwe mu muhanda, ku buryo bisa n'ibikorwa byo muri filime z'intambara!
Amashusho agaragaza imodoka nto yo mu bwoko bwa Pickup ifite ibara ry'icyatsi cya turquoise, ikurikiye hafi cyane ikamyo nini itwara imizigo. Umwe muri abo bagabo yurira ku gice cy'imbere cya Pickup, akagera mu gice cy'inyuma cy'ikamyo, agatangira kwiba imizigo kandi ibinyabiziga byombi bikiri kugenda. Ahita ayiha bagenzi be bari muri Pickup, nyuma bagahita bihuta kugira ngo bacike.
Igitangaje kurushaho ni uko ubwo bujura bwose bubera mu muhanda urimo ibindi binyabiziga bigenda, bikaba bishyira ubuzima bw'abandi bakoresha umuhanda mu kaga gakomeye.
Amakuru yatangajwe avuga ko ibi byabereye mu muhanda wa Cairo–Ismailia Desert Road muri Misiri. Abakekwaho ubu bujura ngo bari bagabye igitero ku gikamyo cyatwaraga inyama z'inkoko zikonjeshejwe, bakaba baribye hafi ibiro 105.
Inzego z'umutekano muri Misiri ngo zamenye abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura. Batatu muri bo bivugwa ko bishwe mu mirwano yarwanye hagati yabo na polisi, mu gihe abandi batatu bafashwe.
Ni nk'aho filime y'ibikorwa by'akataraboneka yabereye mu buzima busanzwe, hagati mu muhanda! 😳
Ese aba bajura wabaha amanota angahe ku 10 nubwo bamwe byarangiye batanze imihoho 🤔
1
86
Kera abize muri boarding, iyo watahanga mu modoka nu mwana wo mu bakire hanyuma mwagera kwa Hajji akagura za brochette, ibirayi, amayahurute ni bindi byinshi agahishyi 🙈
Wowe wipoweye naka bombo ko kugati, wageraga i Kigali inda yatumbye 🤣🤣
@HAKUZWUMUREMYI
Ubundi iyo wiyemeje gushyira privacy yawe ku mihanda
Ugomba kwitegura imijugujugu nu busesenguzi bya buri kanya kuri wowe rimwe na rimwe bikanagera no kuri family yawe 🤷
4
598
Ibyo nibyo kabisa njyewe icyo nshaka kubwira abantu cyane cyane ni ibintu bijyanye na Spams kuko nizo zituma umuntu nta recommendations agira, noneho agacika intege
Kandi mostly bizerwa na ziriya groups kuko algorithm irazizira cyane 💯
🛑 POLITICS / MEXIC:
PRESIDENT YAGURISHIJE INDEJYE YE KUGIRA HUBAKWE IBITARO.
--------------------------
Perezida wa Mexique, Madame Claudia Sheinbaum, Aheruka gutangaza benshi ubwo yajyaga mu Bushinwa mu nama ya APEC yabaye mu Gushyingo 2026, akoresheje indege isanzwe itwara abagenzi ya kompanyi ya China Southern Airlines, aho yamaze amasaha 21 mu mwanya w’icyiciro cya mbere gihendutse Economy Class, hamwe n’abandi bagenzi basanzwe .
Ibi byagaragaje uburyo bwo kugabanya amafaranga Leta ikoresha mu ngendo z’abayobozi, bikaba bikurikije politiki yari yaratangijwe n’uwamubanjirije, Andrés Manuel López Obrador.
Muri Mata 2023, uyu wahoze ari Perezida wa Mexique yari yagurishije indege yihariye ya Perezida, yo mu bwoko bwa Boeing 787, ayigurisha igihugu cya Tajikistan kuri miliyoni 92 z’amadolari.
Amafaranga yavuyemo yari agamije gufasha mu kubaka ibitaro bibiri bya Leta, buri kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 80, mu duce twa Tlapa muri Guerrero na Tuxtepec muri Oaxaca.
Kuva ku kugurisha indege ihenze yagenewe Perezida kugeza ku gukora urugendo rw'amasaha 21 mu ndege isanzwe itwara abagenzi, Mexique iracyerekana ko ingendo z'abayobozi bakuru b'igihugu zishobora gukorwa mu buryo butandukanye n'ubwari busanzwe bumenyerewe…
Mexique na GDP ya ~$2.18 trillion nta gihugu na kimwe kiyiyingayinga mu bukungu muri Afrika , yewe na Afrika y'epfo iza ku mwanya wa mbere muri Afrika umusaruro w'ubukungu bwayo buri munsi y'ubwa Mexique incuro hafi 4 n'igice zose , Ariko Prezida wayo (Mexique)ntashaka indege zihenze cg kugora ingendo yicaye mu myanya ihenze mu ndege zisanzwe z’abagenzi , ni mu myanya ya mbere ihendutse nk’undi mugenzi wese wagendera mu ndege imwe nawe , ariko si benshi nako ni hafi ntabo mu bategetsi b’Abanyafrika babigenza uko …
#Mexique #ClaudiaSheinbaum #APEC #Mexico
6
1,236
Ibyo nibyo kabisa cyane cyane ko ama groups akunda kugira risks zuko hari igihe account yawe iba considered as spam bikakugabanyiriza recommendations na search(kuba umuntu yagushaka )byawe kugira ngo ubibone uzabwire undi muntu akurebere niba iyo uteye comments itaza muri probably spams 💯
Hanyuma umwanzuro 🚨
1. Umuntu ukubwira ngo ntugure badge kandi we ayifite ubwo nawe ubyibazeho izo mpuhwe
2. Ukubwira kutagura badge we ntayo afite we ubwo nuko nta makuru afite ntawamurenganya
Ikindi ibintu byose ni ugufata risk, udafashe risk ntiwakira, muzabaze na Elon musk muri za 2008 yafashe risk ababishaka bazabisome 😁
#GiraBadge
@Kakole250
@Ruhumurizza
🛑 ENTERTAINMENT:
UKO UMUHANZI AKABA NI CYAMAMARE "DRAKE" BYAVUZWE KO YATEZE UMUKOBWA URUSENDA.
------------------------
Dusubire inyuma muri Mutarama 2022 ubwo bishoboka ko benshi twari tutaraza kuri iyi mihanda, umuririmbyi w’Umunyakanada Drake yavuzwe mu nkuru idasanzwe cyane yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Umukobwa wakoreshaga Instagram utarigeze atangazwa amazina, bivugwa ko yatangaje ko yahuye na Drake mu rwego rw’imibonano mpuzabitsina muri hoteli, nyuma yo kumenyana binyuze kuri Instagram.
Nk’uko iyo nkuru yakwirakwijwe yabivugaga, bombi bakoze imibonano mpuzabitsina bakoresheje agakingirizo. Nyuma yaho, Drake ngo yagiye mu bwiherero maze ajugunya agakingirizo yari yakoresheje mu gatebo k’imyanda.
Ariko ngo uwo mukobwa yari afite ikindi gitekerezo. Bivugwa ko yagaruye ako gakingirizo mu myanda, agamije gukuramo intanga za Drake kugira ngo azikoreshe mu buryo bwatuma asama inda.
Icyakurikiyeho ni cyo cyatangaje abantu kurushaho!
Iyo nkuru yavugaga ko igihe uwo mukobwa yageragezaga gukoresha izo ntanga, yumvise ububabare bukomeye bwo gushya. Ngo yatatse, bituma Drake amenya ibyari biri kuba.
Nk’uko iyo nkuru yakomezaga ibivuga, Drake ngo yahise amusobanurira ko yari yashyizemo isosi y'urusenda ikaze cyane mu gakingirizo, kugira ngo intanga zitazakoreshwa n'undi muntu mu gushaka gutwita.
Uwo mukobwa bivugwa ko yaje kuvuga ko ashobora kurega Drake kubera ibyo yari amushinje.
Iyi nkuru yahise ikwirakwira cyane kuri Twitter, Instagram no ku zindi mbuga zivuga ku byamamare, abantu benshi bayitangaho ibitekerezo, abandi bakora memes zo kuyiseka.
Drake na we yashyize ubutumwa kuri Instagram bugira buti:
"You can have your 15 minutes of fame... I'll take the other 23 hours and 45 mins."
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga babufashe nk'aho ari igisubizo ku makuru yari amaze kumuvugwaho.
Iyi yabaye imwe mu nkuru zidasanzwe zavuzwe ku byamamare mu mwaka wa 2022.
#Drake #HotSauce
@Inyarwandacom
3
270
Nubwo amafaranga 40K @BrdEducation itanga ku banyeshuri ba @Uni_Rwanda
Ashobora kuba adahagije
Gusa tujye twibuka ko mugihe leta itarabona budget ihagije uretse na banyeshuri na bakozi muri rusange ntabwo imishahara yabo iragera ku kigero yabafasha 100% guhangana ni soko.
Rero birakwiye ko abanyeshuri bumva ko ariya mafaranga bahabwa ari inyunganizi atari ikiguzi gihwanye nibyo bakenera.
Ikindi ababyeyi nabo bakwiye kumva ko niba umwana yageze muri kaminuza ishingano zabo zitarangiye bagomba kunganira abana aho bikenewe nkuko baba bakikoraga bakiga muri secondary ✍️
@KabagambeI
🚨AMAKURU
Ingabo z’umutwe wa FRN n’Urwego rwa Polisi rwawo zivuga ko zikorana bya hafi mu bikorwa byo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Uyu mutwe uvuga ko kuri ubu umujyi wa Goma ari wo ufite umutekano usesuye kurusha indi mijyi yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). #UkweliNews
2
206
🚨 SAD STORY:
YAHISEMO KWIYICIRA UMWANA, AHO KUMUHA SE.
__________________________
Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Cibelle Savella yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka ine, Vivian, arangije na we arirasa nyuma y’uko Urukiko rwa Texas rutegetse ko uyu mwana arerwa na se.
Cibelle yagombaga gushyikiriza uyu mwana se bamubyaranye ariko batakibana ku wa 29 Nzeri 2026, nyuma y’umwanzuro w’Urukiko.
Icyakora, ubwo yageraga mu rugo, yarashe Vivian ahita yitaba Imana, na we ahita yirasa. Uyu mugore yajyanywe kwa muganga, ariko aza gupfa ku munsi ukurikiyeho.
1
6
1,001
💔 SAD STORY:
MARY ANN BEVAN: UMUGORE WISWE “UMUGORE MUBI KURUSHA ABANDI BOSE KU ISI.”
Mary Ann Bevan yavutse ku wa 20 Ukuboza 1874, avukira i Plaistow, mu burasirazuba bwa London, mu Bwongereza. Mbere y'uko ubuzima bwe buhinduka, yari umukobwa mwiza w'ikimero, wakoraga akazi ko kwita ku barwayi. Mu 1902, yashakanye na Thomas Bevan, babyarana abana bane.
Ariko ahagana mu myaka 32 y'amavuko, ubuzima bwe bwatangiye guhinduka mu buryo butunguranye. Yafashwe n'indwara idakunze kuboneka yitwa Acromegaly, iterwa ahanini n'ikibyimba kiba mu gice cy'ubwonko cyitwa pituitary gland, bigatuma umubiri ukora umusemburo w'imikurire (growth hormone) ku rugero rurenze rusanzwe.
Iyo ndwara yagiye ihindura isura ye buhoro buhoro. Uruhanga rwe rwaragutse, urwasaya ruriyongera, izuru riraguka, amaboko n'ibirenge birabyimba kandi birakura mu buryo budasanzwe. Yaje no kujya arwara umutwe ukabije ndetse n'ubushobozi bwo kubona buragabanuka.
Mu mwaka wa 1914, yahuye n'ikindi cyago gikomeye ubwo umugabo we yapfaga, amusigira inshingano zo kurera abana babo bane wenyine.
Kubera ko amahirwe yo kubona akazi no gutunga umuryango we yari make, Mary yiyandikishije mu irushanwa ryashakaga umugore wari ufite isura itandukanye n'iy'abandi, ryamuhesheje izina ry'“Umugore mubi kurusha abandi ku isi.” Yaryitabiriye atagamije kwamamara, ahubwo yari akeneye amafaranga yo gutunga abana be.
Mu mwaka wa 1920, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatangiye kwerekwa abantu muri Coney Island, i New York, nk'umuntu ufite isura idasanzwe. Abantu batangaga amafaranga kugira ngo bamurebe, mu gihe we yihanganiraga gusekwa no gusebwa kugira ngo abone amafaranga yo kurera abana be.
Yakomeje gukora ako kazi, harimo no kwifatanya na Ringling Brothers Circus, kugeza apfuye ku wa 26 Ukuboza 1933, afite imyaka 59.
Inyuma y'iryo zina ry'agashinyaguro hari umugore wigeze kuba mwiza, ariko isura ye igahindurwa n'indwara. Yatanze ibitambo bikomeye kugira ngo abana be babashe kubaho neza.
Inkuru ye itwibutsa ko ubwiza bw'umuntu butagomba gupimirwa ku isura ye. Rimwe na rimwe, ubwiza nyakuri bugaragarira mu butwari, kwihangana, icyubahiro no gukunda abana. ❤️
Byongeweho ko ntawe ugomba kuratira abandi ubwiza bwe kuko umubiri ubyara udahatse isaha ni saha wagutungura 🥹
Umwanditsi: @Jean_Remy_
Amajwi : Abayo Yvette Sandrine
6
618
Aka kantu kaba kari real cyangwa kari generated gusa kagaragaza ukuri kuri muri twe nuko abantu benshi batekereza muri society 🥹














