Turagucyeje Umugokarugamba kandi tukwifurije isabukuru nziza Mushumba w'ubugabo 🇷🇼🙏🏾
@PaulKagame
youtu.be/T0f93w4-D9k?si=GTPT…
1
2
342
Nanjye ndabashimiye cyane nyakubahwa ministre @jnabdallah uburyo mudushyigikira nibwo budutera imbaraga n'ishyaka.
Umwaka mushya muhire.
Abahanzi mwadushimishije: @yagoforeal , @IsraeMbonyi , @RutiJoel , @OfficialMuyango n’abandi turabashimiye cyane.
😂Nta pressure mu mpera z’umwaka. Nta n’iyo dushaka ko izamuka mu ntangiro za 2024. Abahanzi badufashije #TunyweLess na #Gerayo_Amahoro ni sawa cyane. #Happy Holidays
Naraye ntewe ishema ryo gutaramana n'abato barimo @NirereShanel @julesentore @junokizigenza @ManiMartinLive, imfura yanjye Inkindi n'abandi mwese mwaserutse mu ngamba.
Nshimiye cyane abaterankunga cyane cyane @Forzzagaming wadushyigikiye guhera mw'itangiriro.
Noheli Nziza Mwese
Ideni nari mbarimo ndaryishyuye
MUYANGO n’Imitari
#imbanzamumyambiAlbum
Umukobwa wanjye dufatanyije kwibutsa uko kera twabigenzaga tukiri abakobwa😂
@NirereShanel – at Rwanda
Inganzo ngari muri Kigali ngali.
#ImbanzamumyambiAlbum – at Rwanda
Nguku ukwibyara gutera ababyeyi ineza navugaga!
Inkindi wanjye mu nganzo ityaye aririmbira umukazana wanjye mu Rufaransa ati: “ndagukunda”.
#ImbanzamumyambiAlbum – at Rwanda
2
686
Umunsi wageze!
Nishimiye gutaramira u Rwanda.
Ubu agahu kagiye guhura n’umunyutsi! Mukomeze muze muri benshi, udahari igiti ntikimugwira! – at Rwanda
Isango ni yayindi 📌
Ejo tariki 24 Ukuboza 2023, Camp Kigali.
Dutaramane, dutere Ikobe maze dutembe rumanzi
Mwiriwe neza bangakurutwa? Ese mwabimenye ko #ImbanzamumyambiAlbum yageze kuri YouTube?
Musimbukireyo maze mususurutswe n'Ibirumbo, Nyirabashana, Indahiro, Mwiza wanjye n'izindi nyinshi
youtube.com/playlist?list=PL…
Kandi mbibutsa ko hasigaye iminsi ibiri tugatarama bigatinda 🤗
Wakoze cyane kunyakira neza 🙏 @LuckyIbnMiraj – at Rwanda
Uyu munsi nagize amahirwe yo gukorana ikiganiro n’umubyeyi @OfficialMuyango yambwiye ibintu bikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki!
Yambwiye ko ikintu kizamushimisha kurusha ibindi byose ni ibi bikurikira:
1. Kubona abantu bitabira igitaramo cye
2. Kubona umwana we w’imfura kuri stage mu gitaramo cye
3. Kubona abo babyirukanye mu gitaramo cye .❤️❤️❤️
Date : 24/12/2023 CampKigali
#Imbanzamumyambi ❤️
#TrustMe #Positivevybzonly
There's a new version of this post
5
385
Mbega ibintu bigiye kuba mu Rwanda? @NirereShanel nawe ati nahageze Kandi tuzatarama bitinde. 24/12/2023
Ndagushimiye cyane @Inkotanyi_Imena
Iyi nkuru yanejeje, cyane cyane amafoto yacu nabonyemo ntaherukaga❤️
Mukomeze uwo muco wo gukunda amateka yanyu, wowe na bagenzi bawe mwese mbasabiye umugisha.
Umunyabigwi wacu ❤️🇷🇼 Inkotanyi cyane akaba Isonga mu bahanzi gakondo,Umutakwankindi ntawundi ni Jean Marie Muyango akaba yaravutse mu gihe cy'Umwami Nyagasani Mutara III Rudahigwa mu myaka y'1950s avukira muri Territoire ya Nyanza
Umunyabigwi wacu 🇷🇼 ❤️ Inkotanyi cyane Jean
2
16
881
Ndagushimiye cyane @EmmanuelINTORE 🙏🏾🙏🏾🙏🏾
𝐌𝐮 𝐌𝐚𝐭𝐞𝐤𝐚: 𝐍𝐢 𝐈𝐧𝐤𝐨𝐭𝐚𝐧𝐲𝐢✊ 𝐌𝐮𝐲𝐚𝐧𝐠𝐨 𝐉𝐞𝐚𝐧 𝐌𝐚𝐫𝐢𝐞 𝐍𝐢 𝐈𝐧𝐭𝐨𝐫𝐞 𝐤𝐢𝐫𝐞𝐧𝐠𝐚. 𝐀𝐟𝐢𝐭𝐞 𝐢𝐛𝐢𝐠𝐰𝐢 𝐛𝐢𝐧𝐠𝐚𝐧𝐚 𝐢𝐦𝐯𝐮𝐫𝐚, 𝐡𝐚𝐛𝐚 𝐢 𝐁𝐮𝐫𝐚𝐲𝐢 𝐧𝐨 𝐌𝐮 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚🇷🇼.
𝐑𝐞𝐤𝐚 𝐮𝐲𝐮 𝐦𝐮𝐧𝐬𝐢 𝐦𝐛𝐚𝐭𝐞𝐦𝐛𝐞𝐫𝐞𝐳𝐞 𝐢𝐛𝐢𝐠𝐰𝐢 𝐧'𝐢𝐛𝐢𝐫𝐢𝐧𝐝𝐢𝐫𝐨 𝐛𝐲'𝐈𝐧𝐭𝐰𝐚𝐫𝐢 𝐲'𝐈𝐧𝐤𝐨𝐭𝐚𝐧𝐲𝐢 𝐌𝐮𝐲𝐚𝐧𝐠𝐨 𝐉𝐞𝐚𝐧 𝐌𝐚𝐫𝐢𝐞 𝐰𝐚𝐫𝐢𝐫𝐢𝐦𝐛𝐲𝐞 𝐢𝐧𝐝𝐢𝐫𝐢𝐦𝐛𝐨 𝐚𝐤𝐚𝐧𝐠𝐚𝐫𝐢 𝐳𝐢𝐠𝐢𝐤𝐮𝐧𝐳𝐰𝐞 𝐤𝐮𝐠𝐞𝐳𝐚 𝐮𝐛𝐮.
Y𝐚𝐫𝐢𝐫𝐢𝐦𝐛𝐲𝐰𝐞 𝐍𝐲𝐚𝐤𝐮𝐛𝐚𝐡𝐰𝐚 𝐏𝐞𝐫𝐞𝐳𝐢𝐝𝐚 𝐰𝐚 𝐑𝐄𝐏𝐔𝐁𝐔𝐋𝐈𝐊𝐀 @PaulKagame 𝐦𝐮 𝐧𝐝𝐢𝐫𝐢𝐦𝐛𝐨 𝐧𝐤𝐚 "𝐊𝐀𝐑𝐀𝐌𝐄 𝐍𝐀𝐍𝐎𝐍𝐄" 𝐧'𝐢𝐳𝐢𝐧𝐝𝐢 𝐭𝐮𝐫𝐢 𝐛𝐮𝐠𝐚𝐫𝐮𝐤𝐞𝐡𝐨.
𝐔𝐤𝐢𝐛𝐲𝐢𝐛𝐮𝐤𝐚, 𝐛𝐚𝐧𝐳𝐚 𝐠𝐮𝐤𝐨𝐫𝐚 𝐅𝐎𝐋𝐋𝐎𝐖 𝐤𝐮𝐫𝐢 @EmmanuelINTORE 𝐮𝐝𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧'𝐚𝐦𝐚𝐭𝐞𝐤𝐚 𝐲'𝐈𝐍𝐓𝐖𝐀𝐑𝐈 𝐳𝐚𝐫𝐮𝐠𝐰𝐢𝐫𝐢𝐣𝐞 𝐢𝐛𝐢𝐠𝐰𝐢 🫴
Muyango Jean Marie (@OfficialMuyango) ni umwuzukuru wa Butera, ufatwa nk’Intore ya mbere mu mateka y’u Rwanda kuva ruhangwa.
Muyango Jean Marie ni umwe mu bahanzi gakondo bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda. Mu mwaka wa 2021 yari amaze imyaka 25 ahawe inshingano zo kubaka no kuyobora Itorero ry’Igihugu @urukerereza.
Uyu musaza wihebeye umuco gakondo w’abakurambere afite uduhigo dutandukanye. Ni we wegukanye igihembo Prix découvertes [gitangwa na RFI: radiyo y'Abafaransa 🇫🇷] mu 1989. Byasabye gutegereza kugeza mu 2018 ngo #Burabyo_Yvan_Buravan watashye kare abe uwa kabiri ufitanye isano n’u Rwanda wegukanye iki gihembo.
Kuvukira mu muryango w’Intore, byatumye Muyango akurana urukundo rwo guhamiriza no kuririmba kuko ari ibintu yabonaga iwabo kuva mu bwana.
Ku kubyiruka kwe yakundaga gukina umupira w’amaguru ariko umuryango we umusunikira cyane mu guhamiriza ngo azagere ikirenge mu cya sekuru.
Mu kiganiro yagiranye na @IGIHE mu mwaka wa 2021, Muyango yagarutse ku buhanzi bwe n’urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka irenga 30.
Yakomeje ati “Njye kuva ndi muto nakundaga guhamiriza, kandi n’umubyeyi ni byo yansabaga. Bambwiraga ko arinjye ugomba gusigarana umurage wa Sogokuru nkiga nkazaba intore nkuko byari bizwi ko iwacu ari umuryango w’abataramyi.”
Yahishuye uko se umubyara yamubujije guconga ruhago yari yarihebeye kandi ashoboye, amusaba kwiga guhamiriza ngo azasigasire umurage wa Sekuru Butera.
Kuva icyo gihe ni bwo Muyango yatangiye kuyoboka inzira yo guhamiriza akareka ruhago, nawe ubuzima bwe bwose abushyira mu muziki.
𝐈𝐯𝐮𝐤𝐚 𝐫𝐲’𝐈𝐭𝐨𝐫𝐞𝐫𝐨 𝐌𝐮𝐲𝐚𝐧𝐠𝐨 𝐧’𝐈𝐦𝐢𝐭𝐚𝐫𝐢
Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.
Mu 1986-1987 ni bwo Muyango yategewe indege n’Itorero ry’Abakobwa babaga mu Bubiligi ‘Imitari’, yerekeza ku Mugabane w’u Burayi kubafasha gukora indirimbo zabo.
Itorero Imitari ryatangiye gushaka gukora indirimbo zabo, nyuma y’igihe ribyina iz’abahanzi b’Abanyarwanda babaga mu buhungiro.
Muyango ati “Imitari ryari itorero ry’abakobwa babaga mu Bubiligi, babyinaga indirimbo twabaga twakoze tukaboherereza, hanyuma baza gushaka gukora izabo, bashaka umuntu uzabafasha ngenda ntyo.”
Akigera mu Bubiligi ni bwo bihuje, birangira yinjiye mu Itorero Muyango n’Imitari.
Ku ikubitiro bakoranye indirimbo zinyuranye zasohotse kuri casette ya mbere bakoze mu 1989-1990. Mu zo yibuka harimo “Manyinya”, “Mwiriwe neza”, “Mpore” n’izindi. Ibihangano byabo ntibyacurangwaga mu Rwanda kuko bafatwaga nk’abarwanya Leta yariho.
Ibigwi bya @OfficialMuyango ni byinshi ariko uyu munsi byose turabibaha hano.
Dore ibindi uza kumenya kuriwe:
📂𝐔𝐦𝐰𝐚𝐤𝐚 𝐰𝐚 1989 𝐰𝐚𝐫𝐲𝐨𝐡𝐞𝐲𝐞 𝐌𝐮𝐲𝐚𝐧𝐠𝐨 𝐧’𝐈𝐦𝐢𝐭𝐚𝐫𝐢, 𝐛𝐞𝐠𝐮𝐤𝐚𝐧𝐲𝐞 𝐏𝐫𝐢𝐱 𝐝é𝐜𝐨𝐮𝐯𝐞𝐫𝐭𝐞𝐬
📂𝐌𝐮𝐲𝐚𝐧𝐠𝐨 𝐧’𝐈𝐦𝐢𝐭𝐚𝐫𝐢 𝐛𝐚𝐭𝐚𝐫𝐚𝐦𝐢𝐲𝐞 𝐅𝐏𝐑 𝐈𝐧𝐤𝐨𝐭𝐚𝐧𝐲𝐢 𝐦𝐛𝐞𝐫𝐞 𝐲’𝐮𝐫𝐮𝐠𝐚𝐦𝐛𝐚 𝐫𝐰𝐨 𝐤𝐮𝐛𝐨𝐡𝐨𝐫𝐚 𝐢𝐠𝐢𝐡𝐮𝐠𝐮
📂Ibindi...... Reka dukomeze...
@PMudakikwa @dr_dash250 @BruceMelodie
Source:
#IGIHE
#Wikipedia
1
7
348
Itorero Inganzongari tuzatarama kuri iki cyumweru mu gitaramo #ImbanzamumyambiAlbum
Gura itike yawe kuri *801*66*5# utazatangwa mu nkera y'abahizi
Ndabakunda kandi ndabakumbuye
Waramutse Rwanda 🤍
#ImbanzamumyambiAlbum
Cam Kigali 24.12.2023 >>>>>>>>
Kanda *801*66*5# ugire ticket yawe hakiri kare.
Ese nshuti zanjye @albcontact @RuzindanaRUGASA @LMushikiwabo @MarcelNtazinda @rubstafford1 @gateteviews Turatarama cg turatarama?
Isango ni ya yindi benimana, ni tariki 24.12.2023 kandi na Kizigenza Juno tuzatarama bitinde.
Gura itike yawe kuri *801*66*5#
#ImbanzamumyambiAlbum





















