
The official Twitter handle of the National Unity and Reconciliation Commission (NURC), Government of Rwanda. Email: [email protected]
Kigali Rwanda
Joined February 2014
- Tweets4.1K
- Following614
- Followers10.3K
- Likes2.4K
NURC Rwanda retweeted
Amb. Joseph Nsengimana: Ndi Umunyarwanda ni umuzi ushora kure, ugashibuka kare.
#UCRetreat2021
#UCForum2021
NURC Rwanda retweeted
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Unity Club imaze ishinzwe, hatanzwe “Ishimwe ry’Ubumwe” ku Barinzi b’Igihango 7, bashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.
#UC25Anniversary
NURC Rwanda retweeted
Umurinzi w’Igihango, Prosper KANYANDEKWE, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubwo yari umusirikare muto, yafashe icyemezo ajya gutabara Abatutsi bicwaga aho yarerewe ahangana n’ibitero by’interahamwe. Yaje kwicwa azira kuba yarahanganye n’ibyo bitero.
#UC25Anniversary
NURC Rwanda retweeted
Umurinzi w’Igihango, Anaclet DUFITUMUKIZA, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe n’urukundo, ubunyangamugayo n’ubudahemuka; yitandukanya n’ibikorwa byo kwica Abatutsi ahubwo arabatabara, abafasha guhunga, abandi arabahungisha.
#UC25Anniversary
NURC Rwanda retweeted
Umurinzi w’Igihango, Alexis MUSONI (+), yaranzwe n’ukuri no kwanga ivangura. Ihame yagenderagaho ni uko atakwica abo ashinzwe kurinda. Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye yitandukanije n’ibikorwa bibi by’igisirikare yarimo, akaba yarishwe muri Gicurasi 1994.
#UC25Anniversary
NURC Rwanda retweeted
Umurinzi w’Igihango, Immaculee ILIBAGIZA, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yiremyemo imbaraga zirenga intimba yo kubura ababyeyi n’abavandimwe be atangira kwigisha ubumwe no kubabarira nk’uko abigaragariza mu kuba hafi y’abakene.
#UC25Anniversary
NURC Rwanda retweeted
Umurinzi w’Igihango, Padiri Augustin NKEZABERA (+), yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa. Mu nyigisho ze yamaganye ubwo bunyamaswa, ashishikariza abakristu kubana kivandimwe.
#UC25Anniversary
NURC Rwanda retweeted
Umurinzi w’Igihango, Frederic NTAWUGASHIRA (+), yifashishije igihagararo, icyubahiro, umwambaro wa kijandarume na grenade imwe yari afite, yahanganye n’ibitero byabaga bije kwica Abatutsi bo muri Kaduha (Rwamagana). Yaje kwicwa aciwe umutwe azira ibyo ibikorwa.
#UC25Anniversary
NURC Rwanda retweeted
Umurinzi w’Igihango, Sœur Marie Julianne FARRINGTON (+), yaranzwe n’umutima w’urukundo n’ubwitange buhebuje. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarari muri Canada, yiyemeza kuza mu Rwanda agerageza kurokora ababikira yari akuriye.
#UC25Anniversary
NURC Rwanda retweeted
"Bato batari gito n’Abarinzi b’igihango twigiraho uyu munsi, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, nabo bigeze kuba bato nkamwe. Bari bafite inzozi n’icyerekezo, ariko ntibirengagije igihango cyacu." - Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame
Reba ijambo ryose hano: youtu.be/nz1KzFkOSBA
NURC Rwanda retweeted
Unity Club Intwararumuri yashyizeho “Ishimwe ry’Ubumwe” igamije gushima ibyagezweho by’intangarugero mu kwimakaza ubumwe mu Banyarwanda.
#UCForum2021
#UC25thAnniversary
NURC Rwanda retweeted
The philosophy of Unity Club Intwararumuri “Once a member, always a member.” contributes to strengthening relationships and collaboration among members and promotes responsibility and accountability beyond office.
#UCForum2021
#UC25thAnniversary
NURC Rwanda retweeted
Tubararikiye kuzakurikirana ikiganiro kuri "NDI UMUNYARWANDA MU KUBAKA AMAHORO”, kizanyura kuri @Radiorwanda_RBA ejo ku cyumweru saa 08:30-10:00 za mugitondo.
Abatumirwa:
Mme MUKESHIMANA Séraphine, Umukozi muri @RwandaUnity na Padiri NIRAGIRE Valens
#NdiUmunyarwanda
NURC Rwanda retweeted
Nyuma y'urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda banze kuba imbata z'amateka mabi bimika umuco w'ibiganiro bashaka ikibubaka nk'abantu kikubaka n'Igihugu muri rusange.
NURC Rwanda retweeted
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bihaye agaciro bakemura ibibazo by'inzitane byari bibugarije; Abanyarwanda bagira ishema ryo kuba abo baribo, ubunyarwanda buriyubaka, u Rwanda rwihesha icyubahiro b'igihagararo mu ruhando rw'amahanga.
NURC Rwanda retweeted
Mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kubaka ubunyarwanda, Ndi Umunyarwanda ni intambwe yihariye igamije komorana ibikomere Abanyarwanda batewe n'amateka no kugirana igihango cy'ubudahemuka hagati yabo no hagati yabo n'u Rwanda.
NURC Rwanda retweeted
To support “reconciliation in action” in Rwanda, we’re selecting 90 young people in @BugeseraDistr, to undergo technical & vocational training and get start-up kits to form cooperatives that simultaneously generate income & promote social cohesion.
@RwandaUnity @pfrwanda @EUinRW
NURC Rwanda retweeted
Abantu bake bagifite imigenzerenze ibangamiye ubumwe n'ubwiyunge bari mu batuma Igipimo cy'Ubwiyunge kitaragera ku 100%.
Ni urugendo Abanyarwanda tugomba gukomeza nta gucika intege, nta gusigana. Ntagutezuka inzira ni nziza.
NURC Rwanda retweeted
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge @RwandaUnity yatangaje ubushakashatsi isanzwe ikora buri myaka itanu, igaragaza ko ubwiyunge bumaze kugera kuri 94.7% ,buvuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 intambwe yari kuri 82.3%.























