Urukiko rwanzuye ko muyango na kimenyi batandukana burundu
#RumuriTV #amakurumashya #muyangonakimenyi #garanya #urukundo
79
phil peter na m Irene bagarutse kuri muyango na kimenyi
#RumuriTV #amakurumashya #mirene #philpeter #muyangonakimenyi
425
🚨AMAKURU MASHYA ⚠️
Rumuri TV is delighted to welcome DUSHIMIMANA Aaron to the team as our new journalist! 🎤👏
Welcome aboard, Aaron! Together, let's keep delivering reliable entertainment news and fighting rumors.
#RumuriTV #WelcomeToTheTeam #Journalism
1
1
122
Ntabwo ibi mbivuze kugira ngo nsebye kaminuza Y’U Rwanda 🇷🇼 oyaaa pe kuko sinanabirota
#RumuriTV #amakurumashya #kaminuza #ubuvugizi
152
RUMURI TV retweeted
The expectations are being met! From bonding with fellow students and developing new skills to relaxing and having fun, freshers are embracing every moment of their university experience.
Meet Honorine, who is excited to begin her studies in Biomedical Laboratory Science.
Hear her share her first impressions and what it feels like to be a fresher! #URFreshers2026
RUMURI TV retweeted
Umunyeshuri wa @UR_Huye yavuze ko @BrdEducation na Kaminuza y’u Rwanda @Uni_Rwanda bakoze ibyo bashoboye, ariko ko ubuzima bwe bwa buri munsi abukesha Imana
Mu mashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, uri mu isengesho aho yumvikana ashimira Imana, avuga ku buzima abanyeshuri babayemo ndetse n’uruhare rw’ubufasha bahabwa na Leta binyuze muri BRD na Kaminuza y’u Rwanda.
Uyu munyeshuri yumvikana avuga ko BRD na Kaminuza y’u Rwanda bakoze ibyo bashoboye mu bushobozi bwabo, ariko akagaragaza ko amafaranga ahabwa abanyeshuri adahagije ugereranyije n’ikiguzi cy’ubuzima bwa buri munsi.
Mu magambo ye, yavuze ko amafaranga agera ku bihumbi 40 Frw ahabwa umunyeshuri adashobora kumukemurira ibibazo byose, cyane cyane ko ubukode bw’inzu bushobora kugera ku bihumbi 35 Frw, mu gihe amafunguro yo muri resitora yo ashobora kugera ku bihumbi 38 Frw cyangwa arenga, bitewe n’aho umunyeshuri afatira amafunguro.
Yagaragaje ko iyo ugereranyije ayo mafaranga n’ibiciro by’ibiribwa nk’umuceri, ibishyimbo, ibirayi n’ibitunguru, usanga umunyeshuri ahura n’imbogamizi zikomeye zo gucunga neza amafaranga make ahabwa.
Nubwo yagaragaje ubwo buzima bugoye, uyu munyeshuri ntiyinubiye BRD cyangwa Kaminuza y’u Rwanda. Ahubwo yumvikanye avuga ko ibyo bigo byombi byakoze ibyo byashoboye, ashimangira ko hari ibirenze ubushobozi bwabyo kandi ko Imana ari yo yakomeje kumufasha kubaho.
Mu isengesho rye, yagize ati: “Ntabwo tukiriho kuko turi beza cyangwa turi babi, ahubwo ni uko Imana yagize imbabazi.”
Yakomeje ashimira Imana kuba ikomeje kumuha ubuzima, kumufasha kwihangana no kumuha amahirwe yo gukomeza kwiga, ndetse anasaba ko Imana yamubera umuvugizi kugira ngo amagambo avuga ataba ayakomotse ku marangamutima ye gusa.
Iyi mvugo ye yagaragaje uruhande rumwe rw'ibibazo abanyeshuri bashobora guhura na byo mu gihe biga muri kaminuza, cyane cyane ibijyanye n'ubushobozi bwo kwishyura amacumbi, kubona amafunguro no kwitunga.
Nubwo yashimiye inzego zibafasha, amagambo ye anibutsa ko hakenewe gukomeza kureba niba inkunga ihabwa abanyeshuri ihura n'ibiciro by'ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ese inkunga y'ibihumbi 40 Frw irahagije kugira ngo umunyeshuri wo muri Kaminuza y'u Rwanda abashe kwishyura icumbi, kubona amafunguro no kwikemurira ibindi bikenerwa?
@Teacherrr0
@rumuritv
@Joyeux_Ndung
@itetero01
@Matwi263919
Aba bakobwa bo muri kaminuza bandaje ijoro wallah 🫣🫣🫣
#RumuriTV #amakurumashya #kaminuza #abakobwa #huyecampus
Aba bakobwa bo muri kaminuza bandaje ijoro wallah 🫣🫣🫣
#RumuriTV #amakurumashya #kaminuza #abakobwa #huyecampus
Abanyeshuri ba UR mbaguye gitumo bari kureba match y’amavubi 🙈 Rwanda vs Mali
#RumuriTV #amakurumashya #kaminuza #rwandavsmali #football
1
261
Aka ka video kampere umukobwa waje kwiga muri kaminuza uziko ibisuko bitazajya bimusaziraho
#RumuriTV #amakurumashya #kaminuza #huyecampus
182
Uyu mukire natwambura ko bazabe biri buze kuba byakunda ra 🫣 ubuse kuki bushali akunda the ben kurusha bruce Melodie wa? Nahubutaha 🥹🫣
#RumuriTV #amakurumashya
173




