This is the official X account of the Ministry of National Unity and Civic Engagement - MINUBUMWE. Email: [email protected]

KG 7 Ave, Kigali, GASABO
Joined October 2021
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Kuri uyu wa Kabiri, u #Rwanda ruzifatanya n'Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umurage ubitswe mu buryo bw'Amajwi n'Amashusho. Ni umwanya wo gushimangira agaciro ko kubungabunga amateka yacu kugira ngo ejo hazaza hatazazimiza isura y'ahahise. Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi biraba kuri uyu: 🗓️ wa Kabiri, 27/10/2026 🕤 Saa yine za mugitondo (10h00) 📍 Kacyiru mu Nyubako ikoreramo #MINUBUMWE Umurage uri mu majwi n’amashusho (Audiovisual heritage) ni ikigega cy’amateka umuco ndetse n’imibereho by’abantu. Ubumbatiye amakuru y’ingirakamaro ku ngeri zose z’ubuzima: ubukungu, uburezi, umuco, imibereho, poritiki, imiyoborere y’igihugu n’ibindi. Ayo makuru agomba kubikwa neza, akabungwabungwa, kugira ngo akoreshwe mu gihe turimo azanifashishwe n’abo mu gihe kizaza kumenya amateka y’abatubanzirije. Byinshi ku mitegurire y'uyu munsi: youtube.com/watch?v=lBJyARYs… #UmurageWacu #AudiovisualHeritageDay
21
24
885
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
🚨 AMAKURU: Mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, harimo kubera igikorwa cyo guha inguzanyo amatsinda yafashijwe muri gahunda ya Mvura Nkuvure. Aya matsinda yafashijwe muri gahunda y'isanamitima mu mirenge itandukanye, agiye guhabwa amafaranga azafasha abarenga 200 bayarimo kwiyubaka, nyuma yo gukira ibikomere byasizwe n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.@RwamaganaDistr @RwandaEast @PudenceR @MuhaziSector @MunyagaD @Unity_MemoryRw @DrDamascene @cbsrwanda ✍️ Justin Ngabonziza
1
4
465
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Iherezo rya Landoald Nkomeje ni ribi nkuko ndisobanuye @muhirejoseph13. @oswaki. Lando nkuko twamwitaga yari umunyamakuru wa ORINFOR Ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe itangazamakuru akaba yari n’umuhanzi. Yari umunyakuri n’umunyeshyaka. Yishwe n’Inzego z’iperereza za Habyarimana zari ziyobowe na Augustin Nduwayezu, ararigiswa kugeza n’ubu ntabwo abe n’inshuti ze tuzi iyo yaroshywe. Ntibwari n’ubwa mbere Habyarimana akora ayo mahano kuko nirwo yishe abategetsi n’abakozi barenga 70 bakoranye na Kayibanda. Urupfu rwishwe Lando Nkomeje ni narwo rwakorewe Padri Silvio Sindambiwe wabaye umuyobozi wa Kinyamateka akanamagana wese akarengane kakorwaga na Leta mu nyandiko ze cyane cyane mu yakundwaga na benshi yitwaga BAZUMVA RYARI? Leta yishe n’abandi hagati ya 1987 na 1990 barimo Dr François Muganza, depite Felicula Nyiramutarambirwa, Diane Fossey bitaga Nyiramacibiri, Colonel Stanislas Mayuya n’abandi benshi Leta ya Ikinani yishe ibaziza guharanira ukuri. Ibi ni bimwe mu bimenyetso byariho mbere y’ urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na FPR byerekana ko u Rwanda rwari rugeze aharindimuka. Rwari rukeneye Umutabazi. Nabonye hari uwanditse kuri X kuri iyi nkuru arihanukira ngo “iki kigabo kirabeshya” ariko ntiyabitangira ikimenyetso byibura na kimwe, uretse gutukana. Aha Data sindangwa n’ibinyoma. Ngo bimarire iki? Erega ukuri guca mu ziko ntigushya. N’iyo kwaba kuryana ariko kuba ari ukuri kandi kugahora ari ukuri. Tukwemere niyo kwaba kuryana.
Replying to @oswaki @DrDamascene
Yoo disi burya umunyabulinga w iwacu niwe waririmbye iriya ndirimbo nakundaga. Mbabajwe n iryo herezo rye akomeze aruhukire mu mahoro
10
80
126
17,339
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Hon. @Dr_Uwamariya uhagarariye @UnityClubRw mu kiganiro yavuze ko mu myaka 30 iri mbere hari icyizere cy’uko ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bizaba bigeze ahashimishije kurushaho, ku buryo 4,7% kakibura ngo bibe 100% kazavamo. Yavuze ko umunyarwanda wifuzwa icyo gihe ari uzi amateka ye, umunyarwanda wiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi byose kuko ari ho hava n’urukundo rw’igihugu. Avuga kandi ko muri uru rugendo, umusanzu wa buri wese ukenewe. @Unity_MemoryRw @UnityClubRw
Ntucikwe n’iki kiganiro kigaruka ku "Umusaruro w'ibiganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa" byabaye muri uku kwezi k’Ukwakira. @Unity_MemoryRw @UnityClubRw Nawe wagikurikira hano: youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
47
1
55
1,433
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
“Buriya muri @UnityClubRw ikintu cya mbere tugira ukuri kwinshi kuko Ari ko kubaka”✊🏾 @Dr_Uwamariya Intwararumuri Aha yagarukaga ku musaruro wavuye mu biganiro byo mu mahuriro y' #UbumweNUbudaheranwa Ikiganiro cyose 👇🏾 youtube.com/live/nxtRYCR8S…
1
35
59
5,127
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Birashimishije kandi nta kabuza bizatanga umusaruro kurushaho, kumva ko ibiganiro byabereye mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu Turere, bizegerezwa abaturage kurushaho. “Nyuma y'ibi biganiro byabereye mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu Turere, ibiganiro byihariye bizakomereza mu Mirenge, mu Tugari, mu makoperative n'amashyirahamwe, amashuri, amadini n'amatorero, imiryango itari iya Leta, no mu nzego zose. Ibiganiro kuri "Ndi Umunyarwanda" nabyo birakomeza muri izo nzego, tuganire ku Bunyarwanda kuko ni ryo shingiro rya byose. Ibiganiro bizibanda ku buzima bwacu bwa buri munsi, kuko iyo tutabiganiriyeho dusubira inyuma.” ~Hon. @DrDamascene @Unity_MemoryRw @UnityClubRw
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kane, @rbarwanda yakiriye Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aho yasangije Abanyarwanda ishusho y’ibikorwa byaranze uku kwezi.
13
18
686
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda n’Ubumwe n’Ubudaheranwa bizakomeza mu nzego zitandukanye mu Mirenge, mu Tugari, mu makoperative n'amashyirahamwe, amashuri, amadini n'amatorero, imiryango itari iya Leta, no mu nzego zose, hibandwa ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda. Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda cyagarukaga ku kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
14
16
367
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ndi mu njyana imwe nawe @mugorewa1. Ibiganiro ku mateka y’u Rwanda binyuze mu kuri kwayaranze niyo nzira yonyine yo gukira ibikomere byatewe nayo buri wese afite. Dore zimwe mu mpamvu: 1) Muri uku kwezi kw’Ukwakira, ahabereye ibiganiro hose : Kigali, Kayonza, Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Nyamagabe, Huye na Ruhango ababyitabiriye bahurije ku kamaro ko kuvuga ukuri no kubwizanya ukuri ku mateka yacu. Abibwira rero ko kuba ba Ndenzaho cyangwa Renzaho na Ceceka aribyo bizabakiza, bigakiza n’u Rwanda cyangwa se bakibasira aberekana ukuri, ni abashaka gukomeza koreka u Rwanda mu rwobo rwakuwemo na FPR-Inkotanyi, rukaba rugeze aheza hifuzwa n’umunyarwanda wese muzima. 2) Kuba ubushakashatsi bwerekana ko ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% bisobanuye ko tugiheranywe na 4,7%. Aha niho hakiri ibikomere, agahinda, akababaro, umujinya, urwango, ipfunwe, urwikekwe, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bikiboshye bamwe mu banyarwanda, bikabaheza mu igwingira ryatewe na politiki y’irondabwoko yakozwe na PARMEHUTU na MRND mu Rwanda kuva 1959 igasozwa na Jenoside rurangiza yakorewe Abatutsi mu 1994. 3) Ibiduherana si ibanga ni ibitekerezo biri mu mitima yacu bitarajya ahabona. Ni ibyo twita ibyo ku ishyiga. Inzira yo kubikira ni ukubishyira ahabona. Uwakoze ibidakorwa akabisabira imbabazi. Uzisabwe akagira ubutwari bwo kuzitanga. Usabye imbabazi n’uzitanze, bombi baba babaye Abadaheranwa. Uwemeye ukuri kw’amateka agatera intambwe yitandukanya n’ibibi byakozwe n’abe, niyo baba ari ababyeyi be, abavandimwe be, nawe aba abaye Umudaheranwa. Icyaha ni gatozi, iryo ni ihame ndakuka. Ariko icyaha cyakozwe n’abawe kiba gikwiye kugutera imbaraga zo kubabazwa nacyo no kwitandukanya nacyo. 4) Ibi biganiro byatweretse ko niduhagurukira rimwe twese twemye nk’abasangirangendo, duhuje ingufu n’umurava, tukanga Ceceka na Renzaho, tukaba Mucyo na Rwamucyo, 4,7% bisigaye mu bumwe n’ubudaheranwa tutarageraho tuzabinesha. Nguko uko u Rwanda ruzakira ibikomere. Ubibona ukundi NTAMPEHO. Tugire twese umunsi mwiza w’amahoro n’amahirwe. Imana y’u Rwanda ikomeze iturinde, irurinde, ruhore rwemye.
Nibyo Hon @DrDamascene,iyi gahunda yatangiye mumahuriro yubumwe nubudaheranwa nikomereze aho cyane,ahubwo yiyongereho ko habaho izindi zisa nayo zituma abanyarwanda dukomeza kugira ibiganiro bivuga ukuri,bisasa inzobe,bitarindiriye rimwe mumwaka kuko nikera kandi ukuri nikwinshi.
3
93
1
110
3,215
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye urubyiruko ruteraniye muri BK Arena ko ubusinzi n'ibiyobyabwenge bivangira ubwonko, ku buryo kimwe cya kabiri cy'abanywa inzoga batajya babasha kugera ku nzozi zabo. #IGIHENews #MeetThePresident
8
14
4,675
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
President #Kagame meets more than 10,000 young people at BK Arena on Wednesday, October 21, during the #MeetThePresident engagement. The gathering brings together youth from across Rwanda, including officials, social media influencers, musicians, actors and comedians. The engagement provides a platform for young people to discuss their aspirations, challenges and contributions to national development. Read more: newtimes.co.rw/article/39854…
12
1
25
3,853
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudaheranwa n’ibibangiza. Ati “Hari abatwarwa n’amarangamutima n’ibyoroshye ku Isi bakazimira ariko aho uzakangukira, jya umenya ngo haracyari igihe cyo kugira ngo ubihindure ugire ubuzima bwiza.” #MeetThePresident #RBAAmakuru
14
1
23
3,675
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko ibikorwa by'Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa kwatangijwe mu minsi 22 ishize bigaragara ko birimo gutanga umusaruro. Yagize ati “Ubundi ibiganiro biba bigomba gutangira saa 10:00 bikageza saa 14:00, ariko wasangaga ahenshi ayo masaha bayarenza, kubera gushaka kumva inyigisho zirimo gutangirwamo n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abanyepolitiki bakiri mu mirimo n’abazivuyemo, abahoze mu mitwe ya FDLR n’abandi.” #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
1
41
1
42
919
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
📸AMAFOTO📸 Mu Kiganiro #WaramutseRwanda kiri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse na Radio Rwanda, twakiriye Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana. Yagarutse ku ishusho y’ibikorwa by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Gihugu ndetse n’umusaruro bigenda bitanga. #RBAAmakuru 📸: @bahizi_imela
1
46
2
75
8,024
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yavuze ko Gahunda ya #MeetThePresident yabayeho mu gihe inzego zitandukanye mu Rwanda zimaze iminsi ziganira n’urubyiruko ku guhangana no kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibisindisha muri rusange. #RBAAmakuru
1
11
1
35
4,516
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Perezida Paul Kagame, yabwiye urubyiruko ko kwiyubaka bihera ku muntu ku giti cye kuruta uko yashakira ubushobozi ahandi. Ati “Uko muri aha n’abandi batari aha batwumva, umuntu ni we wiyubaka, ni we wiheraho mbere cyangwa akiyangiza.” #MeetThePresident #RBAAmakuru
9
11
3,357
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yashimiye Perezida Kagame washyizeho gahunda ya #MeetThePresident kugira ngo aganire n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, ubwo yagezaga ijambo ku barenga ibihumbi 10 bitabiriye #MeetThePresident. Ati “Ni ikindi kimenyetso cy’ubudasa bw’imiyoborere myiza twese Abanyarwanda twishimira.” #RBAAmakuru
1
20
48
4,560
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kane, turakira Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aho adusangiza ku ishusho y’ibikorwa byaranze uku kwezi. #RBAAmakuru
1
48
2
52
6,822
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Bana b'#Rwanda🇷🇼 , you carry a potential far greater than you realize. To walk in a time when your President genuinely listens, champions your dreams, and affirms your value is a profound gift. It is a privilege some of us only ever dreamed of having. May you cherish it and never take it for granted💗
14
146
3
365
6,622
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
“Preserving the truth is particularly important at a time when Genocide denial and revisionism continue to find platforms, especially online. The strongest response to attempts to distort history is a well-preserved, credible and accessible historical record. Liquid Intelligent Technologies has demonstrated that the private sector has a meaningful role to play in this endeavour. Others should follow suit. The generation that witnessed the Genocide will not be with us forever. We have a responsibility to ensure that their stories, and the lessons they carry, outlive them.” Preserving the memory of the Genocide against the Tutsi is everyone's responsibility newtimes.co.rw/article/39838…
13
15
554
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
𝐄𝐃𝐈𝐓𝐎𝐑𝐈𝐀𝐋: 𝐏𝐫𝐞𝐬𝐞𝐫𝐯𝐢𝐧𝐠 𝐭𝐡𝐞 𝐦𝐞𝐦𝐨𝐫𝐲 𝐨𝐟 𝐭𝐡𝐞 𝐆𝐞𝐧𝐨𝐜𝐢𝐝𝐞 𝐚𝐠𝐚𝐢𝐧𝐬𝐭 𝐭𝐡𝐞 𝐓𝐮𝐭𝐬𝐢 𝐢𝐬 𝐞𝐯𝐞𝐫𝐲𝐨𝐧𝐞'𝐬 𝐫𝐞𝐬𝐩𝐨𝐧𝐬𝐢𝐛𝐢𝐥𝐢𝐭𝐲 “The decision by Liquid Intelligent Technologies to commit Rwf130 million towards digitising Genocide memorials is a commendable demonstration of corporate responsibility that deserves to be emulated by other private sector players.” “Close to 32 years have passed since the Genocide against the Tutsi. With every passing year, survivors and eyewitnesses grow older, and some pass away, taking with them invaluable firsthand accounts of what transpired. Unless deliberate efforts are made to document and preserve these testimonies, photographs, records, and other historical materials, future generations risk losing access to critical pieces of their country's history.” newtimes.co.rw/article/39838…
7
6
2,002